Robert Mugabe yashyinguwe ku ivuko

Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yaraye ashyinguwe mu cyaro yavukiyemo, nyuma y’ibyumweru bitatu apfuye afite imyaka 95.

Yashyinguwe mu mbuga yo mu rugo rwe rw’i Kutama, kuri kilometero hafi 90 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Harare.

Mugabe yapfiriye mu bitaro byo muri Singapour ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda aho yari amaze amezi yivuriza, nyuma y’imyaka hafi ibiri yari ishize ahiritswe ku butegetsi yamazeho imyaka 37.

Umuryango wa Mugabe wafashe icyemezo cyo kumushyingura mu muhango wo mu muhezo aha i Kutama, nyuma y’ibyumweru byari bishize ufitanye amakimbirane na leta.

Abaminisitiri bari bashatse ko umurambo we ushyingurwa mu irimbi ry’intwari i Harare. Ndetse hari hari imva yihariye yari ari kubakirwa muri iryo rimbi ryagenewe intwari zarwaniye kubohoza Zimbabwe.

Ariko umuryango we wavuze ko nyir’ubwite yari yarashatse gushyingurwa mu cyaro avukamo, iruhande ry’imva ya nyina Bona.

Grace Mugabe yaherekeje umugabo we bwa nyuma

Nta bategetsi bakuru muri leta bari bari muri misa yo kumusezeraho mbere yuko ashyingurwa yabereye i Kutama ejo ku wa gatandatu, yari yitabiriwe n’ababarirwa mu magana.

Umuhango wateguwe na leta utaritabiriwe cyane wo kumusezeraho wabereye i Harare ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa cyenda.

Aha i Kutama, umupfakazi we Grace n’abana ba Mugabe baherekeje isanduku irimo umurambo we, yari ifurebye mu mabara y’icyatsi kibisi, umuhondo, umutuku n’umukara y’ibendera rya Zimbabwe.

Mugabe, warwanyije ubutegetsi bwa ba nyamucye bw’abazungu mu cyitwaga Rhodesia icyo gihe, yageze ku butegetsi nyuma yo kwigobotora ubukoloni bw’Abongereza mu mwaka wa 1980.

Ku ikubitiro, yashimagijwe nk’icyatwa mu kwibohora kw’Afurika, nuko nyuma ubutegetsi bwe bukomeza kugenda burushaho gupyinagaza abatavuga rumwe na we muri politike.

Amakuba mu bukungu no muri gahunda z’ubuhinzi yashegesheje iki gihugu cyigeze kuba ari icy’uburumbuke, bituma abaturage babarirwa muri za miliyoni basuhukira mu mahanga.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo Mugabe yahiritswe n’abasirikare b’abajenerali. Uwigeze kumwungiriza Emmerson Mnangagwa yatowe nka Perezida mu mwaka ushize wa 2018.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo