Robert Mugabe wabaye perezida wa Zimbabwe yatabarutse

Umuntu wo mu muryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yemereye BBC ko uyu mukambwe yapfuye.

Robert Gabriel Mugabe yari afite imyaka 95, yari amaze igihe ari kuvurirwa muri Singapore.

Bwana Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Emmerson Mnangagwa wamusimbuye yatangaje ko umukambwe Mugabe amaze amezi ane ari mu bitaro muri Singapore.

Yagize ati: "Bwana Mugabe waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu amaze igihe avurwa kandi aragenda yoroherwa". Ndetse yavugaga ko ashobora gusezererwa mu gihe cya vuba.

Bwana Mugabe niwe washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk’intwari y’iki gihugu, yahiritswe ku butegetsi agifite abakunzi benshi mu gihugu.

Ni umutegetsi wari uzwi cyane ku isi no muri Afurika by’umwihariko kubera gutinda cyane ku butegetsi, kurwanya abazungu no kubambura ibikingi byabo muri Zimbabwe.

Mu bihe bya byuma by’ubutegetsi bwe ariko ubukungu bwa Zimbabwe bwaraguye mu biryo butigeze bubaho mbere, ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro inshuro zirenga miliyoni 100.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo