Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe ’amaze amezi ane mu bitaro’

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe amaze amezi ane ari mu bitaro mu gihugu cya Singapour, nkuko bivugwa n’uwamusimbuye Perezida Emmerson Mnangagwa.

Bwana Mnangagwa yavuze ko Bwana Mugabe w’imyaka 95 y’amavuko "waharaniye ubwigenge bw’igihugu cyacu" amaze igihe avurwa indwara itatangajwe kandi ko agenda yoroherwa.

Mu itangazo Bwana Mnangagwa yasohoye ejo ku wa mbere, yongeyeho ati:

"Bitandukanye no mu gihe cyashize ubwo uyu wahoze ari perezida yamaraga hafi ukwezi kumwe gusa [yitabwaho], kuri iyi nshuro bwo abaganga basanze yaguma kwitabwaho mu gihe kirekire kurushaho guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka ubwo yajyaga kwisuzumisha nkuko bisanzwe".

Mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, Perezida Mnangagwa yavuze ko Bwana Mugabe adashoboye kugenda kubera ubuzima bwe butameze neza no kubera ko ageze mu zabukuru.

Ubwo leta ya Zimbabwe yatangazaga mu kwezi kwa kane uyu mwaka ko yagiye kwivuriza muri Singapour, yavuze ko yitezwe gusubira muri Zimbabwe hagati mu kwezi kwa gatanu.

Bwana Mnangagwa yavuze ko mu cyumweru gishize yohereje intumwa muri Singapour ngo zirebe uko Mugabe amerewe.

Avuga ko "kubera ukuntu ari kugenda yohorerwa Mugabe ashobora gusezererwa [mu bitaro] mu gihe cya vuba".

Urwego rw’ubuvuzi muri Zimbabwe rusa nk’urwatembagaye ndetse abifite bakunze kujya kwivuza mu gihugu gituranyi cy’Afurika y’Epfo cyangwa mu yandi mahanga ya kure.

Mu gihe cy’imyaka igera kuri 37 yamaze ku butegetsi, Bwana Mugabe hafi inshuro zose yivuje yagiye kwivuriza muri Singapour.

Bwana Mnangagwa, wageze ku butegetsi mu kwezi kwa cumi na kumwe muri 2017 abifashijwemo n’igisirikare, yaje gutorwa nka Perezida mu matora ataravuzweho rumwe yabaye mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo