RDC: Dr. Mukwege yahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’Amahoro

Photo:Nadia Murad na Dr. Denis Mukwege begukanya igihembo Nobel cy’amahoro cy’umwaka wa 2018

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kiruta ibindi ku isi, uyu mwaka cyashyikirijwe umuganga w’inzobere mu buzima bw’imyanya y’imyororokere y’abagore Denis Mukwege. Dr. Mukwege ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko icyo gihembo cyashyikirijwe kandi umugore witanze aharanira uburenganzira bw’abagore bibasirwa n’ihohoterwa rishingira ku gitsina Nadia Murad. Uyu Murad akomoka mu bwoko bw’aba Yazidi. Na we ubwe yarokotse ubucakara bw’abari bafashwe ku ngufu n’ibyihebe byo mu mutwe wiyitirira leta ya kiyisilamu muri Iraki

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’itsinda rishinzwe gutegura iby’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel rivuga ko, aba bombi bagaragaje ubwitange budasanzwe bagamije kurandura burundu ihohoterwa ryifashisha igitsina nk’intwaro mu bihe by’intambara.

Rigira riti " Mukwegeyabaye indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingira ku gitsina mu bihe by’intambara, akora n’ubuvugizi haba mumu gihugu no hanze.” Ihame ry’ibanze Mukwege yagendeyeho kugira ngo yuzuze inshingano ze ni uko ubutabera ari inshingano za buri wese.

Murad ubwe nk’uwarokotse amarorerwa akorerwa abagore mu bihe by’intambara, yanze kwemera ko abagore bagomba guceceka cyangwa ngo baterwe isoni no kwamagana ku mugaragaro ihohoterwa bakorerwa. Murad yerekanye ubwitange budasanzwe ubwo yatangaga ubuhamya bw’amarorerwa yakorewe, agaragaza igikomere n’intimba byamusize ku mutima, ibyo kandi yabivugaga no mu izina ry’abandi bagore bibasirwa n’ihohoterwa rishingira ku gitsina."

Dr. Mukwege ni we wa mbere ushyikirijwe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu karere k’ibiyaga bigari. Mu busanzwe iki gihembo kiza giherekejwe n’agahimbazamusyi ka miliyoni isaga imwe y’amadolari y’Abanyamerika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo