RDC: Abana 400.000 bugarijwe n’imirire mibi ikabije

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryatangaje ko ritewe impungenge n’ikibazo cy’abana bagera ku bihumbi Magana ane (400.000 ) bo mu Ntara ya Kasai yo hagati muri Repubulika ya Congo bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse bakaba bapfa mu gihe hatabayeho ubutabazi bwihuse.

Abana bugarijwe ni abari munsi y’imyaka 5. UNICEF iheruka gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ko abo bana bugarijwe n’imirire mibi ikabije. Kuva muri 2015, muri Kasai hakunze kubera imirwano ishingiye ahanini ku kwiyongeza manda kwa Perezida Joseph Kabila. Iyo mirwano yatumye ubukungu bw’igihugu bugwa bitewe ahanini no kuvanwa mu byabo kw’abaturage nkuko bitangazwa na Dr Tajudeen Oyewale ukuriye UNICEF by’agateganyo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu gace ka Mikalayi, gaherereye kuri Kilometero 35 uvuye ku biro bikuru by’Intara ya Kasaï-Central, imirwano ishyamiranyije inyeshyamba yatumye ibigo nderabuzima 5 bisahurwa, hahunga abagera kuri 16.000. UNICEF niyo yashinze ‘Dispensaire’ ifasha ababyeyi bagituye muri ako gace guha abana babo indyo yuzuye.

UNICEF niyo iri kugerageza gufasha abana bugarijwe n’imirire mibi ariko ngo nta mafaranga ahagije ifite

UNICEF itangaza ko nubwo bimeze gutyo nta mafaranga ahagije yo gufasha abo bana bugarijwe n’imirire mibi ikabije.

Muri rusange UNICEF yashoboye kwegeranya 15% y’amafranga akanewe kugira ngo abana bugarijwe n’imirire mibi ikabije babashe gufashwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo