Perezida wa Zimbabwe arasaba ibiganiro byahagarika imvururu

Muri Zimbabwe, Perezida Emmerson Mnangagwa arahamagarira ibiganiro byo mu rwego rw’igihugu ku mvururu zabaye muri uku kwezi. Yasabye kandi ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bwazibayemo.

Imyigaragambyo yatewe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi ku kigero cy’150%. Yahitanye abantu 12. Abandi barenga 300 bayikomerekeyemo.

Mu butumwa kuri Tweeter, Perezida Mnangagwa yanditse, ati" Ubwicanyi no kwitwara nabi by’inzego z’umutekano zacu ntibishobora kwihanganirwa kandi ni ukugambanira Zimbabwe nshya."

Igiciro cya Lisanzi muri Zimbabwe cyazamuwe n’ubundi abaturage bari bamaze iminsi binubira izamuka ry’ibiciro no guta agaciro k’idolari rya Zimbabwe.

Hari abasesengura bavuga ko ibiri kuba muri Zimbabwe bifite imizi mu myaka 37 Robert Mugabe yamaze ayobora kiriya gihugu.

Hari abashinja Emmerson Mnangagwa ko nawe atarashobora kuzanzamura ubukungu bwa Zimbabwe nk’uko yari yarabisezeranyije abaturage ubwo yasimburaga Mugabe.

Imyigaragambyo ikomeye muri Zimbabwe yaherukaga umwaka ushize nyuma y’amatora yatumye Emmerson Mnangagwa ajya ku butegetsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo