Perezida Trump yongereye ingabo zo gukumira abimukira

Ingabo zigera kuri 900 nizo zoherejwe ku mipaka ihuza Leta zunze ubumwe z’Amerika n’igihugu cya Mexique.

Izo ngabo zoherejwe ku mabwirizwa ya Perezida Donald Trump kujya gufasha ingabo zisanzwe zirinda imbibi z’igihugu guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Izo ngabo zigizwe ahanini n’abasilikari ba za leta zitandukanye zirimo iya Texas, Arizona na New Mexico. Ariko icyo cyemezo cya Perezida Trump, siko leta zose zemeye kugishyira mu bikorwa.

Guverineri wa Leta ya California Jerry Brown yavuze ko atazemera ingabo z’iyo leta kwitabira ibyo bikorwa.

Icyo cyemezo perezida Trump yagifashe nyuma yuko inteko ishinga amategeko yanze kumuha amafranga yasabaga yose yo kubaka urukuta.

Mu rwandiko yandikiye ministeri y’umutekano mu gihugu hagati, perezida Trump yavuze koi zo ngabo zizafasha mu guhagaria ibiyobyabwenge, abanyarugomo n’abimukira kwinjira mu gihugu rwihishwa.

Biteganyijwe ko ingabo zigera ku 4,000 ari zo zizoherezwa muri ubwo butumwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo