Ni iki cyajyanye Kim Jong mu Burusiya ?

Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, basezeranya gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Bahuriye ku kirwa cya Russky hafi y’umujyi wa Vladivostok uri ku cyambu mu burasirazuba bw’Uburusiya, bahana ikiganza.

Ibiro bya Putin bitangaza ko bombi baza kuganira ku bijyanye no kureka gucura intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ariko Kim anitezwe no gushaka ubufasha nyuma yaho ibiganiro yagiranaga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bipfubye.

Ibiganiro byo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka Perezida Donald Trump w’Amerika na Kim bagiranye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, byarangiye impande zombi zinaniwe gushyira umukono ku masezerano ajyanye na gahunda y’intwaro kirimbuzi za nikleyeri za Koreya ya ruguru.

Kim yageze mu Burusiya ku wa gatatu, yakiranwa icyubahiro maze agenda mu modoka iba izengurutswe n’abagabo bashinzwe umutekano bayiruka iruhande iyo ihagurutse nk’uko bimenyerewe.

Acyambuka umupaka winjira mu Burusiya, Kim yabwiye televiziyo ya leta y’Uburusiya ko yizeye cyane ko uru rugendo rwe ruzagenda neza kandi rukaba ingirakamaro.

Yagize ati " Nizeye ko mu biganiro na nyakubahwa Perezida Putin, nzabasha kumubwira uko ibintu bihagaze mu mwigimbakirwa (peninsula) wa Koreya, tunaganire ku mubano w’ibihugu byacu ".

Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, avuga ko ibiganiro by’impande esheshatu kuri ubu byahagaze ari yo nzira yonyine yo gukemura ikibazo cy’intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu mwigimbakirwa wa Koreya.

Ibi biganiro byatangiye mu mwaka wa 2003 birimo Koreya zombi, Ubushinwa, Ubuyapani, Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikirwa cya Russky Kim na Putin bahuriyeho

Ni bwo bwa mbere bombi bahuye imbona nkubone

Kim yakoze urugendo muri gariyamoshi ye itamenwa n’amasasu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo