Muri Amerika indege yahanukiye ku kibuga cy’indege

Indege yahanukiye ku kibuga k’indege ikimara guhaguruka muri leta ya Texas ihitana abantu 10 bari bayirimo.

Iyi indege nto yo mu bwoko bwa BE-350 King Air, yahanutse hashize umwanya muto ihagurutse ku kibuga k’indege cya Addison muri leta ya Texas.

Yahanutse igwa mu nzu ijyamo indege bita ’Hangar’ ku kibuga cy’indege, hahita haba guturika n’umuriro mwinshi nk’uko abayobora icyo kibuga babyemeje.

Darci Neuzil, umuyobozi wungirije w’iki kibuga cy’indege, yavuze ko iyi ndege yari ihagurutse ejo ku cyumweru igana muri leta ya Florida.

Abatabazi bari bari hafi, kuri iki kibuga kiri kuri kilometero 17 uvuye mu mujyi wa Dallas, bahise batabara ariko nta muntu babashije kurokora mu bari mu ndege.

Clay Jenkins, umucamanza wo mu gace ka Dallas, yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yageze aho impanuka yabereye bakamubwira uko byagenze.

Abaguye muri iyi mpanuka bose ntibaratangazwa imyirondoro, gusa uyu mucamanza avuga ko abayobozi bamubwiye ko bahise bamenyesha imiryango yabo.

Amashusho amwe n’amwe agaragaza imyotsi myinshi izamuka iva muri ’hangar’ iyi ndege yaguyemo.

Abayobora ikibuga cy’indege bavuga ko nta muntu wari muri iyo ’hangar’ ubwo iyi ndege yagwaga ku gisenge cyayo.

Hari abantu, batatangajwe imyirondoro, babwiye televiziyo CBS ko iyi ndege yagize ikibazo cya moteri, gusa aya makuru ntaremezwa n’ababishinzwe. Iperereza rikaba rikomeje.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo