Muhammadu Buhari yongeye gutorerwa kuyobora Nigeria

Perezida w’igihugu cya Nigeria; Muhammadu Buhari yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika ku nshuro ya kabiri, ahabwa manda y’imyaka ine nk’uko byemejwe na komisiyo y’amatora muri icyo gihugu.

Buhari w’imyaka 76, yatsinze uwo bari bahanganye; Atiku Abubakar wahoze ari Visi Perezida, amurusha amajwi agera hafi kuri miliyoni enye. Ishyaka rya Abubakar, People’s Democratic Party (PDP) ryamaganye ibyavuye mu matora, aho bagize amajwi angana na 35.6%.

Ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi byaranze amatora yabaye kuwa Gatandatu ariko nta ndorerezi zigenga zavuze ko habayeho uburiganya muri aya matora.

Ishyaka riri ku butegetsi muri Nigeria, rya Buhari, All Progressives Congress (APC) ryatsinze amatora muri leta 19 muri leta 36 zigize Nigeria mu gihe PDP yihariye amajwi mu zindi leta 17 no mu murwa mukuru Abuja nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora (Inec).

Akimara gutorwa, Perezida Buhari yavuze ko iyi manda nshya izibanda mu gushyira mbaraga ku mutekano mu gihugu, kuzahura ubukungu no kurwanya ruswa yugarije igihugu cya Nigeria.

Muri rusange, ishyaka APC rya Perezida Muhammadu Buhari ryagize amajwi miliyoni 15,2 mu gihe PDP yabonye amajwi miliyoni 11.3.

Perezida Buhari yatowe cyane mu majyaruguru y’igihugu naho Aububakar atorwa mu majyepfo no mu burasirazuba. Kuri uyu wa Kabiri, abenshi mu bashyigikiye Perezida Buhari bigabije imihanda, bishimira intsinzi.

Muhammadi Buhari waciye mu gisirikare, yatowe bwa mbere nka Perezida wa Nigeria mu 2015, aba umukandida wa mbere utavuga rumwe n’ubuyobozi bwariho wabashije kwigaranzura abari bafite ubutegetsi.

Buhari wongeye gutorerwa kuyobora Nigeria

Uyu mugabo afite akazi katoroshye ko kurwanya ruswa yamunze igihugu cya Nigeria, aho mu bizamugora ari ukwiyegereza imbaraga z’abandi banyapolitiki bo muri iki gihugu bivugwa ko barajwe ishinga no kwigwizaho imitungo, ibi bikabangamira ubukungu bw’iki gihugu mu iterambere ndetse n’umutekano w’abatuye iki gihugu gifite abaturage benshi muri Afurika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo