Mohamed Morsi wahoze ari Perezida wa Misiri yashyinguwe nyuma yo gupfira mu rukiko

Mohamed Morsi wahoze ari Perezida wa Misiri yashyinguwe uyu munsi, nyuma y’amasaha yituye hasi mu rukiko agapfa ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Umwunganizi we mu mategeko yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Morsi yashyinguwe mu gice cy’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Cairo mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri, mu muhango warimo abo mu muryango we.

Morsi wapfuye afite imyaka 67 y’amavuko, yari afunze kuva yahirikwa ku butegetsi mu mwaka wa 2013 - ubutegetsi yamazeho umwaka umwe.

Yashinjwaga ibyaha bijyanye n’ubutasi, ku bivugwa ko ari imigenderanire yagiranye n’umutwe Hamas wo muri Palestine w’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Abategetsi bavuze ko hatangijwe iperereza ku rupfu rwe, ndetse bashimangira ko nta bikomere bishya bigaragara ku mubiri we.

Mbere yaho, televiziyo ya leta ya Misiri yari yatangaje ko yazize indwara y’umutima.

Morsi n’ubundi yari asanzwe yarakatiwe igifungo cy’imyaka ibarirwa mu macumi, mu manza eshatu zindi yari yaraburanishijwemo. Mbere yari yahanishijwe igihano cy’urupfu, nyuma kiza kuburizwamo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yari yarakomeje kunenga uburyo Morsi yari afunzemo, yasabye ko hakorwa iperereza ridafite aho ribogamiye ku rupfu rwe.

Abo mu muryango we n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bakomeje kugaragaza impungenge ku buzima bwe ndetse n’igihe yamaraga afungiye ahantu ha wenyine, aho abo mu muryango we n’abunganizi be mu mategeko batamugeraho.

Umuhungu we, Abdullah Mohamed Morsi, ejo ku wa mbere yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abategetsi ba Misiri babangiye ko umuryango we umukorera umuhango wo kumusezeraho mu ruhame mu mujyi we w’amavuko.

Yageze ku kuba Perezida gute?

Mu mwaka wa 2012, Morsi yabaye Perezida wa mbere wa Misiri utowe binyuze mu nzira ya demokarasi, akaba yari asanzwe ari umuyobozi mu ishyaka - kuri ubu ryaciwe - rya Muslim Brotherhood.

Umwaka umwe nyuma yaho, yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare ndetse arafungwa, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage bamagana ubutegetsi bwe.

Abdel Fattah al-Sisi, ni we wamusimbuye, akaba ari ku butegetsi guhera mu mwaka wa 2014.

Nyuma y’ihirikwa rya Morsi, abategetsi batangije ibikorwa byo guhohotera abari bamushyigikiye ndetse n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi, bituma ababarirwa mu bihumbi amacumi batabwa muri yombi.

Ishyaka Muslim Brotherhood na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, inshuti ya hafi ya Morsi, ni bamwe mu begetse urupfu rwa Morsi ku butegetsi bwa Misiri.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo