Mali yahagaritswe muri Francophonie

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) waraye uhagaritse Mali by’agateganyo mu banyamuryango bawo.

OIF yiyongereye ku yindi miryango imaze guhagarika Mali, nyuma yuko mu cyumweru gishize agatsiko k’abasirikare gahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta.

Francophonie ifashe iki cyemezo hashize iminsi intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) - na wo wahagaritse Mali - zinaniwe kugirana amasezerano n’ako gatsiko ka gisirikare mu biganiro bagiranaga.

Abayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko badashishikajwe no kuguma ku butegetsi kandi ko bazakoresha amatora "mu gihe gikwiye".

Nyuma, aka gatsiko k’abasirikare kavuze ko gacyeneye inzibacyuho y’imyaka itatu yategekwa n’umusirikare.

Ubusabe bw’abakuru b’ibihugu muri Afurika bwuko Bwana Keïta yasubizwa ku butegetsi, ubu bwataye agaciro kuko nawe yaje kuvuga ko atagishaka kuba perezida.

OIF - iyoborwa n’Umunyarwanda Louise Mushikiwabo - yatangaje ko mu minsi iri imbere izohereza intumwa zayo muri Mali.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo