George Weah yatorewe kuba Perezida wa Liberia yanikiye Joseph Boakai

George Weah wahoze akina umupira w’amaguru niwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Liberia atsinze Joseph Boakai wari usanzwe ari Visi Perezida.

Kuri uyu wa Kane nimugoroba nibwo umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’amatora yatangaje ibyavuye mu ibarura ry’amajwi by’agateganyo.

Mu majwi 98,1% amaze kubarurwa, George Weah ari imbere n’amajwi 61,5 % naho Joseph Boakai akagira 38,5 % nkuko byatangajwe na komisiyo y’amatora. Abitabiriye amatora baragabanutse kuko muri iki cyiciro cya 2 cyahatanirwaga abaturage batoye ari 56% mu gihe mu cyiciro kibanza bari 75,2%.

Nyuma y’uko hari hamaze gutangazwa intsinzi ya George Weah, humvikanye urusaku rw’ibyishimo mu murwa mukuru wa Liberia, Monrovia abaturage bishimira Perezida mushya nkuko bitangazwa na Jeune Afrique.

George Weah niwe munyafurika wenyine wegukanye ‘Ballon d’or’, igihembo kiruta ibindi ku bakinnyi b’umupira w’amaguru. Yayegukanye muri 1995 ubwo yari amaze igihe gito yerekeje muri AC Milan.

Hari ku nshuro ya 3 ahatanye mu matora yo kuyobora Liberia. Muri 2005 nibwo yahatanye kuyobora Liberia ku mwanya wa Perezida wa Liberia naho muri 2011 nabwo yari yahatanye ashaka kuba Visi Perezida atsindwa na Ellen Johnson Sirleaf agiye gusimbura ku mwanya wa Perezida.

Ellen Johnson Sirleaf niwe mugore wa mbere wabaye Perezida w’igihugu muri Afurika. Sirleaf yagiyeho muri 2006 asimbuye Charles Taylor wavanywe ku butegetsi muri 2003 n’umutwe w’abarwanyi.

Mu gihe cyose cyo kwiyamamaza, Weah yaranzwe no kugaragaza ko afite icyizere cyo gutsinda amatora. Ubwo yasohokaga mu cyumba cy’amatora tariki 26 Ukuboza 2017, nabwo Weah yanditse kuri Twitter amagambo agaragaza ko yari yifitiye icyizere cyinshi.

Yagize ati " N’ibyishimo byinshi , nshimiye abanya-Liberia kubwo kuba bampaye amajwi yabo kuri uyu munsi. Icyizere ni cyinshi."

Ubwo bahatanaga mu cyiciro cya 1 cy’amatora, Charles Brumskine wari wabaye uwa 3 yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga atangaza ko mu matora habayeho ubujura bw’amajwi ndetse hakaba n’ibitaragenze neza mu gihe cyo gutora. Joseph Boakai wari wabaye uwa 2 yahise ashyigikira icyo kirego. Urukiko rw’ikirenga rwasabye ko havugururwa komisiyo y’amatora , hakanategurwa ikindi cyiciro cy’amatora. Ntibiramenyekana niba abo ku ruhande rwa Visi Perezida, Joseph Boakai hari ikindi kirego batanga ku migendekere y’icyiciro cya 2 cy’amatora.

Biteganyijwe ko ihererekanya ry’ubutegetsi hagati ya Weah na Ellen Johnson Sirleaf rizaba tariki 16 Mutarama 2018.

Amakipe Weah yakiniye mu gihe yamaze akina umupira w’amaguru :

1985-1986 : Mighty Barrolle, Liberia
1986-1987 : Invincible Eleven, Libéria,
1987-1988 :Tonnerre Yaoundé, Cameroun
1988-1992 : AS Monaco, France ,
1992-1995 : Paris SG, France
1995-1999 : AC Milan, Italie
1999-2000 :Chelsea, Angleterre,
2000 : Manchester City, Angleterre
2000-2001 : Olympique de Marseille, France,
2001-2003 : Al-Jazira Club, Émirats arabes unis

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • bosco mukunzi

    Weah twishimiye insinzi ye! new brand name of Liberia, and I am sure Liberians you get strong pillar in domains of development, God bless Liberians an weah we wish all the best in your tasks!!!

    - 29/12/2017 - 07:54
Tanga Igitekerezo