Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu ’kivuguruye’ ishobora kurasa aho ariho hose muri Amerika

Koreya ya Ruguru yatangaje ko igisasu cyo mu bwoko bwa rocket yagerageje ari ishusho nshya ya Missile iraswa yambukiranya imigabane [ICBM] ishobora kuraswa mu gace ako ariko kose ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 ahagana saa cyenda z’igitondo. Bivugwa ko icyo gisasu cyogozwe ikirere iminota 50, kikaba cyageze ku butumburuke bwa kilometero 4500 uvuye ku isi.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’igihugu, Koreya ya Ruguru yatangaje ko yagerageje igisasu cyo mu bwoko bwa Hwasong-15 kivuguruye ugereranyije nibyo yagerageje mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Ibyatangajwe na Koreya ya Ruguru ntibiremezwa neza ariko inzobere zitangaje ko zari ziteze ko Koreya ya Ruguru yagombaga kwerekana ko ifite ibisasu ishobora kurasa aho ariho hose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bitume igira ijambo mu biganiro yagirana na Amerika kubyerekeye ibisasu kirimbuzi.

ICBM Koreya ya Ruguru yagerageje yageze ku butumburuke bwa Kilometero 4500

Koreya y’Epfo n’Ubuyapani byamaganye icyo gikorwa cyakozwe na Koreya ya Ruguru cyo kugerageza icyo gisasu cyaguye hafi y’umwaro w’Ubuyapani.

Igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje ni icya 20 igerageje muri uyu mwaka. Ni kimwe mu byamaze kugeragezwa bikagera neza ku ntego nyuma y’ibyo yagerageje muri Nyakanga.

Shinzo Abe , Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani yatangaje ko ibyo Koreya ya Ruguru yakoze bidakwiriye kwihanganirwa, ndetse asaba ko habaho inama y’igitaraganya y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye.

Donald Trump , Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari waratangaje ko Koreya ya Ruguru itazigera igerageza Missile zambukiranya imipaka mu gihe akiri Perezida, yatangarije abanyamakuru ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru bazagikoraho.

Yagize ati " Tuzabyitaho…ni ikibazo tuzakemura."

ICBM ni iki?

Intercontinental ballistic missile ,ICBM, ni Missile ishobora kuraswa ku ntera ndende. Iba itwaye umutwe w’igisasu cya kirimbuzi. Ishobora kuraswa ku ntera ya Km 5.500 uretse ko ngo hari n’igihe yaraswa ikagera ku ntera ya Km 10.000 cyangwa izirenzeho.

Koreya ya Ruguru yagaragaje ko ifite Missile KN-08, ishobora kuraswa ku ntera ya Km 11.500 na KN-14 ishobora kuraswa ku ntera ya Km 10.000.

Inkuru bijyanye:

Ni byo koko USA ifite umutaka uyirinda kuraswaho ibisasu kirimbuzi ?

Ni bukana ki Bombe H igira ku buryo isi yose yakangaranyijwe n’iyo Koreya ya Ruguru yagerageje?

Mu mibare, ishusho y’uko Amerika na Koreya ya Ruguru bihagaze mu ngufu za gisirikare

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo