Kenya yamaze gukora ’Satellite’

Aba – ingénieurs bo muri Kaminuza ya Nairobi bamaze kubaka satellite ya mbere ikorewe mu gihugu cya Kenya izoherezwa mu isanzure mu mezi 2 ari imbere.

Iyubakwa ry’iyo satellite yo mu bwoko bwa "nano-satellite" (satellite nto cyane) ryatewe inkunga n’ikigo cy’ubumenyi bw’isanzure cy’Abayapani (l’Agence d’exploration aérospatiale japonaise). Gifite centimetero cube 10.

BBC itangaza ko Ubuyapani bwateye inkunga ya miliyoni y’amadorali aba – ingénieurs bo muri Kenya bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyo satellite.
Abayobozi ba Kenya batangaje ko iyo satellite izakoreshwa mu kugenzura imirimo y’ubuhinzi ndetse no kugenzura imbibi z’igihugu cya Kenya.

Izoherezwa mu isanzure mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, itangire gukora nyuma y’ukwezi kumwe yoherejwe mu isanzure.

Nyuma yo gukora Satellite, Kenya yahise iba igihugu cya 6 cya Afurika kibashije kohereza Satellite mu isanzure nyuma ya Egypte, Nigeria, Algeria, Maroc, na Afurika y’Epfo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo