Kenya: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri barindwi barapfa

Abana barindwi bapfuye ubwo inzu y’ishuri ribanza yahirimaga ikagwa mu gitondo ku ishuri ribanza ryigenda riri i Nairobi muri Kenya.

Iri shuri ryubakishije imbaho n’amabati ryaguye hashize umwanya muto abana batangiye amasomo yo kuwa mbere mu gitondo.

Benshi muri bo bakomeretse bajyanwa ku bitaro, abategetsi bemeje ko abana barindwi bahasize ubuzima.

Cyrus Oguna umuvugizi wa leta yavuze ko kugeza ubu abanyeshuri barindwi ari bo babaruwe ko bapfuye naho abandi 57 bakomeretse.

Moses Ndirangu umuyobozi w’iri shuri yavuze ko iri shuri ryasenyutse kubera igitembo kinini cy’imyanda kiri hafi yaryo cyashegeje umusingi w’ishuri.

Alfred Omenya umuhanga mu bwubatsi avuga ko iri shuri ryari icyago gitegereje igihe gusa ngo gihitane abantu.

Avuga ko ryubatse mu buryo budakwiriye kandi ryari riteje akaga ubuzima bw’abaryigiramo.

Abaturiye iri shuri n’abahafite abana baryigaho bagaragaje umujinya batewe n’uko ubutabazi bwabagezeho butinze nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga.

Guverinoma ivuga ko yatangiye iperereza ku cyateye iri shuri guhirima rigahitana ubuzima bw’abana.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo