Katedrale y’i Paris yafashwe n’umuriro (AMAFOTO)

Umuriro ukomeye utaramenyekana inkomoko wafashe igisenge cya Katedrale Notre Dame i Paris, mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Umuvugizi w’iyo Katedrale, Andre Finot, yabwiye itangazamakuru mu Bufaransa kur’uyu wa mbere ko imbere y’iyo nyubako hahiye kandi hasa n’ahasambutse.

Abashinzwe kuzimya inkongi babarirwa mu majana bamaze ijoro barwana n’uwo muriro bakoresheje amazi.

Igiporisi kivuga ko ntamuntu wahasize ubuzima. Ntibiramenyekana ko hari uwaba watumye iyo nkongi ibaho.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangae ko abategetsi bashinzwe kuzimya inkongi bavuze ko ibikorwa byo gusana Katedrale byaba ari byo byateye intandaro y’uwo muriro.

Iyi Cathédrale ifashwe n’inkongi mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru gitagatifu kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika.

Cathédrale Notre Dame de Paris ni imwe muri Kiliziya zibitse amateka akomeye ya Kiliziya Gatulika ndetse ikaba ari nayo isurwa kurusha izindi mu Burayi. Imibare igaragaza ko nibura iyi nyubako isurwa na ba mukerarugendo miliyoni 13 buri mwaka.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ababajwe n’ibyabaye kandi yasuye iyo Katedrale.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe i Paris byatangae ko batangiye iperereza ry’icyateye uwo muriro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo