Isirayeli na Hamas basinye amasezerano yo guhagarika imirwano

Minisitiri w’ingabo wa Isirayeli, Avigdor Lieberman, yeguye ku milimo ye biturutse ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isirayeli n’umutwe w’abanyapalestina wa Hamas. Kuri we, ayo masezerano yemejwe kuri uyu wa gatatu agamije “kwishyira mu maboko y’iterabwoba.”

Avigdor Lieberman ari mu bategetsi ba Isirayeli bamwe na bamwe bashaka ahubwo gukoresha ingufu nyinshi za gisilikali mu ntambara yo kurwanya Hamas mu ntara ya Gaza. Hamas iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwa Isirayeli na Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’Umuryango w’Ubulayi bwiyunze.

Mu minsi ishize, Hamas yarashe ibisasu bya roketi 460 muri Isirayeli, indege z’intambara za Israeli nazo zirasa ibirindiro 160 bya Hamas muri Gaza. Abanyapalestina barindwi n’Umunya-isirayeli umwe babiguyemo. Ibi byose kandi byakurikiye igitero ingabo za Isirayeli zagabye muri Gaza ku cyumweru gishize. Cyaguyemo umusilikali mukuru wa Isirayeli ufite ipeti rya Lieutenant-Colonel n’abanyapalestina barindwi.

Isirayeli na Hamas bageze ku masezerano yo guhagarika imirwano babifashijwemo na Misiri.

Avigdor Lieberman, wari minisitiri w’ingabo wa Isirayeli, yeguye ku mirimo ye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo