Emmersosn Mnangagwa yashyizeho Guverinoma nshya ya Zimbabwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018 , Perezida w’igihugu cya Zimbabwe, Emmersosn Mnangagwa yashyizeho Guverinoma ye nshyashya igizwe n’abaminisitiri 20. Ni Guverinoma yiyemeje kuzamuzanzamuhura ubukungu bwa Zimbabwe.

Umushya ugaragara mu ba Minisitiri bagize Guverinoman ni Mthuli Ncube, wize ibijyanye n’ ubukungu akaba yarigeze kuyobora Banki y’ iterambere mu karere ka Afurika, BAD, yagizwe Minisitiri w’Imari.

Ubukungu bw’igihugu cya Zimbabwe bwagiye busubira inyuma mu myaka 30 Robert Mugabe yamaze akiyobora. Urugero, ubushomeri burenga 90% by’abanya Zimbabwe. Leta ifite ibibazo byo guhemba abakozi kuko nta mafaranga ahari.

Mnangagwa yemeye kongera kuzamura ubukungu bw’igihugu kugira ngo abashoramari b’abanyamahanga bagaruke mu gihugu, hamwe no kurwanya ruswa.

Perezida Mnangagwa, yabwiye abamenyamakuru ko ashaka guteza imbere ubukungu bw’igihugu hisunzwe uburyo bwa none bugezweho.

Mnangagwa avuga ko yagennye Leta igizwe n’abantu batandukanye, babangutse kandi bafite ubuhanga bukenewe kugira bagere ku migambi bihaye.

Emmerson Mnangagwa w’imyaka 75 yatsinze amatora ku majwi 50.8 % ahigitse Nelson Chamisa wagize 44.3 % . Chamisa yari ahagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe (Movement for Democratic Change Alliance). Ni amatora yabaye tariki 30 Nyakanga 2018.

Tariki 27 Kanama 2018 nibwo yarahiriye kuyobora Zimbabwe mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame.

Emmerson Mnangagwa niwe wari wasimbuye by’agateganyo Robert Mugabe wahiritswe n’igisirikare. Yagiye ku butegetsi by’agateganyo mu kwezi k’Ugushyingo 2017. Emmerson Mnangagwa yahoze kandi ari Visi Perezida wa Mugabe ubwo yari akiri ku butegetsi bwa Zimbabwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo