Cyril Ramaphosa yatorewe kuyobora ishyaka rya ANC ahigitse Dlamini-Zuma

Cyril Ramaphosa yatorewe kuyobora ishyaka rya ANC ahigitse Dlamini-Zuma
Cyril Ramaphosa usazwe ari Visi Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo yatorewe kuyobora ishyaka rya ANC atsinze Nkosazana Dlamini-Zuma asimbura Jacob Zuma wari usanzwe ariyobora ndetse akaba ari na we usanzwe ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Gutsinda amatora yo kuyobora ishyaka rya ANC byatumye Ramaphosa ahita aba umukandida uzahagararira ANC mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2019.

Jeune Afrique itangaza ko abantu 4776 bari batumiwe mu nama yo gutora umuyobozi mushya wa ANC, abagera kuri 4 708 nibo bayijemo. Abagera kuri 2.440 nibo batoye Ramaphosa naho abagera kuri 2.261 aba aribo batora Nkosazana Dlamini-Zuma. Abanyamakuru 3000 nibo bari bemerewe gukurikarana ayo matora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2017.

Abantu 7 nibo bahabwaga amahirwe yo kuba basimbura Jacob Zuma ku buyobozi bwa ANC ariko Nkosazana Dlamini-Zuma wahoze ayobora Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe akaba yarahoze ari n’umugore wa Jacob Zuma ni umwe mu bahabwaga amahirwe cyane.

Nkosazana Dlamini-Zuma wahabwaga amahirwe yo gusimbura Jacob Zuma ku buyobozi bwa ANC

Cyril Ramaphosa watorewe kuyobora ishyaka rya ANC

Cyril Ramaphosa yari umwe mu bantu ba hafi ba Nelson Mandela ndetse hari abamuhaga amahirwe yo kuba yamusimbura. Nyuma y’imyaka igera kuri 20 yamaze atagaragara cyane muri Politiki, Ramaphosa yayisubiyemo muri 2012 ubwo yatorerwaga kuba Visi Perezida wa Afurika y’Epfo.

Ishyaka rya ANC niryo riyoboye Afurika y’Epfo kuva muri 1994. Cyril Ramaphosa afite imyaka 65. Ni umwe mu barwanije cyane apartheid. Muri 2005 ikinyamakuru Forbes cyamushyize ku mwanya wa 42 mu bakize cyane ku mugabane wa Afurika . Icyo gihe yabarirwaga umutungo wa miliyoni 450 z’amadorali ya Amerika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo