Congo:Martin Fayulu yatanze ikirego ku byavuye mu matora

Martin Fayulu wahatanye mu matora ya perezida muri Congo, yaregeye urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga ku majwi yavuye mw’iryo tora. Yavuze ko yatsinze umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Felix Tshisekedi ko yamurushije amajwi menshi.

Urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Fayulu yari ahagarariye mu matora, kuwa gatanu rwavuze ko yabonye 61 % by’amajwi.

Rwasubiragamo imibare yaturutse muri kiriziya Gaturika. Iyi kiriziya yashyize indorerezi z’amatora ibihumbi 40 mu mpande zose z’igihugu cya Congo.

Urwo rugaga rwavuze ko Tshisekedi yatsindiye 18 % by’amajwi. Uko amategeko abiteganya, komisiyo y’amatora niyo yonyine ishobora gutangaza amajwi yavuye mw’itora.

Fayulu urinzwe iwe mu rugo na bamwe mu basirikare barinda perezida, yasabye ko amajwi yongera kubaruzwa intoki, ijwi ku rindi.

Kuwa kane, Leta zunze ubumwe z’Amerika, zari zasabye Congo, gushyira ahagaragara amajwi nyakuri. Zanaburiye ko hashobora gufatwa ibihano ku muntu wese wagerageza gutesha agaciro demokarasi ya Congo.

Amajwi byitezwe ko azemezwa bitarenze kuri cyumweru iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019. Perezida mushya biteganyijwe ko azarahirira imirimo taliki ya 15 Mutarama 2019.

Amaperereza yabaye mbere y’itora yerekanaga ko Fayulu yahabwaga amahirwe yo kuzasimbura perezida Joseph Kabila, washyigikiye undi mukandida wahoze ari minisitiri we w’intebe, Emmanuel Shadary.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo