‘Button’ yo kurasa ibisasu kirimbuzi ihora ku meza yanjye – Kim Jong Un

Kim Jong uyobora Koreya ya Ruguru yatangaje ko ‘Button’ yakandaho akarasa ibisasu kirimbuzi ihora ku meza ye, yihaniza Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zidashobora guhirahira zitangiza intambara.

Hari mu ijambo ryo gutangiza umwaka mushya ryanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu. Kim yavuze ko ubutaka bwose bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mu mboni z’ibisasu kirimbuzi bya Koreya ya Ruguru. Yunzemo ati " Uku ni ukuri, si ugukanga."

Mu ijambo rye ariko yanavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Koreya y’Epfo. Kim yunzemo avuga ko ikipe Olempike yo muri Koreya ya Ruguru yiteguye kujya guhatana muri Seoul, umurwa mukuru wa Koreya y’Epfo mu mikino Olempike izahabera muri Gashyantare uyu mwaka.

Abajijwe icyo avuga ku magambo ya Kim Jong Un, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye abanyamakuru ko bazabireba . Yagize ati " Tuzabireba, tuzabireba." Perezida Trump yabivugiye muri Florida mu birori byo kwizihiza umwaka mushya muhire wa 2018 i Mar-a-Lago aho afite inyubako.

Nubwo Koreya ya Ruguru yakomeje gushyirirwaho ibihano binyuranye mu mwaka ushize wa 2017, ntibyayibujije gukomeza kugerageza ibindi bisasu na ‘missiles’ ziraswa ku ntera ndende.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo