Burkina Faso: Ingabo z’Abafaransa zatewe Grenade mbere gato y’uko Macron ahagera

Abantu bataramenyekana bateye grenade ku modoka y’abasirikare b’Abafaransa mu Majyaruguru ya Ouagadougou ikomeretsa abasivili 3 harimo umwe wakomeretse cyane. Hari mbere gato y’uko Perezida Emmanuel Macron agera muri uwo murwa mukuru wa Burkina Faso.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa , AFP byatangaje ko icyo gitero cyabaye ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ku muhanda ugana aho ingabo z’abafaransa ziba muri icyo gihugu zicumbitse. Iyo Grenade yakomerekeje gusa abasivili. Abasirikare b’Abafaransa ntacyo babaye cyangwa ngo imodoka yabo igire icyo iba.

Perezida Emmanuel Macron yageze i Ouagadougou ku isaha ya saa yine na mirongo itanu z’ijoro. Ni mu rugendo rwe rwa mbere agiriye muri Afurika. Nyuma ya Burkinafaso azakurikizaho Côte d’Ivoire na Ghana.

Nyuma y’ibiganiro ari bugirane na Roch Marc Christian Kaboré, Perezida wa Burkina Faso, Marcron ari bugeze ijambo ku banyeshuri 800 bo muri kaminuza ya Ouagadougou rijyanye n’urugendo rwe muri Afurika.

Macron ubwo yageraga muri Burkina Faso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo