Amerika iri gushakisha ba maneko 7 b’Abarusiya bayibye amabanga

Minisiteri y’ubucamanza ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko yasohoye impapuro zo guta muri yombi ba maneko barindwi b’igisilikali cy’Uburusiya.

Minisitiri w’ubucamanza wungirije, John Demers, yasobanuye ko baregwa ibyaha by’ikoranabuhanga byo kwiba amabanga y’ikigo mpuzamahanga kirwanya intwaro z’uburozi n’abayobozi bacyo. Iki kigo kimaze iminsi gikora amaperereza yo kumenya niba Uburusiya bukoresha intwaro z’uburozi.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko batatu muri abo ba maneko bari basanzwe kandi bariho impapuro zo kubata muri yombi zaturutse mu kwezi kwa kalindwi gushize ku myanzuro y’umushinjacyaha wihariye Robert Mueller, ukora anketi ku ruhare Uburusiya bwaba bwaragize mu matora y’Amerika yo mu 2016.

NATO, Ubuholandi, Ubwongereza na Australia nabo barega Uburusiya kwiba amabanga yabo bukoresheje ikoranabuhanga. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yateye utwatsi ibirego byose, ivuga ko ari ibinyoma.

Minisitiri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jim Mattis, uri mu ruzinduko i Buruseli ku cyicaro cya NATO, yabwiye abanyamakuru ko Uburusiya bugomba kuryozwa ibikorwa byabwo. Yasobanuye ko Amerika ishobora guha uyu muryango intwaro z’ikoranabuhanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo