Afurika igiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita - Jennifer Cooke

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ejo yatangaje ko inyungu z’igihugu, zaba iza politiki, umutekano cyangwa mu bukungu, zigomba kuza mbere muri gahunda y’ubutwererane n’umugabane w’Afurika.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko abenshi mu bakurikiranira hafi iby’imibanire y’Amerika n’Afurika, bavuga ko icyo cyemezo cya Perezida Donald Trump yagitewe n’igitutu Ubushinwa n’Uburusiya byamushyizeho bigamije kwagura inyungu zabyo ku isi.

Umwarimu Jennifer Cooke wigisha muri kaminuza ya George Washington asanga iki cyemezo kigaragaza ko umugabane w’Afurika ugiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita hagati y’ibihangange ku isi.

Ibyo bihugu by’ibihangange byirinda kurwanira mu bihugu byabo bikajya gushaka ibindi bihugu by’ibinyantege nkeya birwaniramo. Mwarimu Cooke akomeza agira ati " Umugabane w’Afurika uzakubitika ku buryo budasanzwe mu minsi iri imbere, kuko nta nyungu n’imwe ibihugu byawo bizakura muri uku guhangana kw’ibihugu by’ibihangange ".

Bwaba Uburusiya n’Ubushinwa ntibyitaye ku masomo ya demokarasi Amerika yirirwa itanga kuri Afurika. Ahubwo birashora imari mu bikorwa bya gisirikari n’ubukungu nta kwitangira. Gusa abenshi baracyashidikanya ku bushobozi bw’abafata ibyemezo bateganyiriza ejo hazaza h’Abanyafurika, batareba kure ngo bibaze uburyo bazishyura imyenda bahabwa n’ibyo bihugu by’ibihangange bakazisanga bagushije umugabane wose w’Afurika mu mutego w’umushibuka, abakiri bato batazivanamo mu bihe biri imbere.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo