Abimukira b’Abanyafurika bari muri Israel bari mu gihirahiro

Abimukira b’Abanyafurika bari muri Israel barafite ubwoba ku hazaza habo nyuma y’icyumweru gishize Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ahagaritse umugambi yari yumvikanyeko n’ibindi bihugu by’i Burayi wari ugamije gukemura ikibazo cyabo.

Muri ayo masezerano hamwe n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, bari bemeranije ko icya kabiri cy’abimukira ibihumbi 32.500 bari muri Israel bari guhabwayo ubuhungiro, abandi basigaye bagatwarwa mu bihugu byo mu burengerazuba z’isi, by’i Burayi na Amerika ku mfashanyo ya ONU.

Abo bimukira b’Abanyafurika hamwe n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwabo yari yizeye ko hari habonetse inzira yo gukemura icyo kibazo. Ayo masezerano yari yakuyeho umugambi Leta ya Israel yari yatangaje mu ntangiriro z’uyu mwaka wo kujyana abo bimukira mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika. Mu bihugu byavugwagwa ko bari koherezwamo harimo u Rwanda na Uganda.

Ngo kwisubiraho kwatewe n’ukutumvikana n’abo mu ishyaka rye. Netanyahu yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu Majyepfo ya Tel Aviv , agace kacumbikiwemo Abanyafurika benshi baba muri iki gihugu.

Yavuze ko bazashaka izindi ngamba zose zishoboka zatuma abakomeza kwinjira muri Israel bahagarara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo