Abigaragambya muri Sudani ’bamishwemo amasasu’

Abigaragambya bavuga ko inzego zishinzwe umutekano za Sudani zakoresheje ingufu mu kugerageza kubatatanya aho bamaze igihe bigaragambiriza hanze y’ibiro bikuru by’igisirikare cy’iki gihugu mu murwa mukuru Khartoum.

Fabia Khalaf, umwe mu bari kwigaragambya, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kubera urugomo rwakorewe abigarambya uyu munsi, ishyirahamwe ry’abakozi (SPA) riyoboye imyigaragambyo muri Sudani ryabasabye gufunga ibiraro n’imihanda.

Khalaf yavuze ko yabonye uburyo abasirikare barashe abigarambya muri iki gitondo abirebeye kuri umwe mu bigaragambya wabinyuzagaho biri kuba kuri rubuga nkoranyambaga rwa Facebook. Avuga ko byatumye na we ahita ajyayo.

Yagize ati: " Tugiye gukomeza kugeza inama ya gisirikare ivuyeho. Ngomba kwigaragambya kubera abandi batanze ubuzima bwabo".

Amakuru ibiro ntaramakuru Reuters bicyesha ababibonye na televiziyo zitangaza ibiganiro mu Cyarabu, yemeza ko abasirikare binjiye mu bigaragambya bakabamishamo amasasu.

Baravuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gutatanya abigaragambya. Hari amashusho ari gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyotsi myinshi ahari hahuriye abigaragambya.

Umwe muri bo yavuze ko bari gutwika amapine kugira ngo bahume amaso abasirikare babateye.

Biravugwa ko abantu batanu bamaze gupfira muri iyi midugararo n’abandi benshi bakomeretse.

Hari amashusho menshi BBC itaremeza neza ukuri kwayo ari gukwirakwizwa y’abakomeretse.

Abigaragambya baracyari imbere y’ibiro bikuru bya gisirikare i Khartoum, mu gihe abasirikare bacyumvikana n’abayoboye imyigaragambyo ku bakwiye kuba bagize leta y’inzibacyuho.

Kugeza ubu abasirikare bari baririnze gutatanya abigaragambya kuva igitutu cyabo cyahirika ubutegetsi bwa Omar al-Bashir wari ubumazeho imyaka 30, abasirikare bagafata ubutegetsi kuva ubwo.

Abigaragambya bavuga ko bifuza ko abasirikare barekura ubutegetsi bakabuha abasiviri.

Ibindi bisa n’ibi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo