Abarenga 100 bafashwe barwanya ubutegetsi muri Cameroun

Igihugu cya Kameruni kivuga ko igiporisi cyacyo cyarashe kigakomeretsa abantu barindwi kandi gifata abantu 117 mu mijy itandukanye ku musi wa gatandatu, ahariho habera imyigaragambyo. Abayitenguye bavuga ko ari uguhagarika ibyavuye mu matora. Abayitabiriye bari bayobowe na Maurice Kamto, uvuga ko ariwe watsinze amatora ya tariki 7 Ukwakira 2018.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta, Rene Emmanuel Sadi avuga ko mu mujyi wa Douala, umurwa mukuru Yaounde, hamwe no mu mujyi wa Mbounda ariho iyo myigaragambyo yateguriwe na Maurice Kamto n’ishyaka rye Parti du Mouvement de la Renaissance camerounaise.

Perezida Paul Biya niwe watangajwe n’intko ishinzwe kubahiriza itegeko nshinga ko yatsinze ayo matora. Kamto yahise atangaza ko azabirwanya kugeza Biya avuye ku butegetsi.

Biya amaze imyaka 36 ku butegetsi kandi niwe mukuru w’igihugu wa kabiri mu barambye ku butegetsi mu gice cya afrika kiri munsi ya sahara, inyuma ya Theodoro Obiang Nguema wa Guinee Equatorial. Igihe azarangiza iyi manda nshya azaba yujuje imyaka 93 y’amavuko.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo