Abanyamerika barunamira bwa byuma Georges Bush i Washington

Umurambo wa George Herbert Walker Bush wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva ejo kuri uyu wa mbere uri mu ngoro y’inteko ishingamategeko i Washington aho ababyifuza batangiye kwunamira bwa nyuma uyu wabaye Perezida wa Amerika wa 41.

Iyo ngoro yafunguriwe abategetsi hamwe n’abanyagihugu babyifuza kumwunamira kugera ejo ku wa gatatu. Yitabye Imana ari muri Leta ya Texas aho yari asanzwe aba. Yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018. Yapfuye afite imyaka 94.

Ejo ku wa mbere mu ngoro y’inteko, abategetsi batandukanye i Washington baramwibutse bwa nyuma, barashima n’ibyo yakoreye igihugu.

Bush, yayoboye manda imwe gusa kuva mu 1989 kugeza mu 1993. Azosomerwa Misa ya nyuma ku wa gatatu muri katederale i Washington. Kumushyingura biteganyijwe ku musi wa kane muri Leta ya Texas. Trump n’umugore we Melania Trump bazaba bahari.

George H.W. Bush ni Se wa George W. Bush wayoboye merika muri manda ebiri hagati ya 2001 na 2009, akaba na Se w’uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida, Jeb Bush.

George HW Bush yagiye ajyanwa inshuro nyinshi mu bitaro nyuma y’urupfu rw’umugore we, Barbara tariki 17 Mata uyu mwaka. Uwo mugore yapfuye bamaranye imyaka 73 babana.

Bush kandi yari afite ibibazo bitandukanye by’ubuzima birimo indwara yo kwangirika no gusaza k’uturemangingo tw’ubwonko izwi nka Parkinson.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo