Thacien Titus yavuze impamvu nyinshi buri muntu ugihumeka afite zo gushimira Imana (VIDEO)

Umuhanzi uririmba indirimbo zahariwe kuramya no guhimbaza Imana, Thacien Titus avuga ko buri muntu wese ugihumeka akwiriye guhora ashimira Imana kuko ngo niryo shingiro ryo kuba Imana yaheraho ikamukorera ibindi bitangaza.

Bikubiye mu ndirimbo yamaze gushyira hanze yise ’Buri gihe’. Ni imwe mu zizaba zikubiye kuri album ya 3 yitwa Ntituzayoba ateganya kumurika mu mpera z’uyu mwaka.

Aganira na Rwandamagazine.com, Thacien yavuze ko buri muntu wese ugihumeka afite impamvu nyinshi zo gushimira Imana.

Ati " Buri muntu wese uriho ugihumeka afite impamvu nyinshi yashima. Kuba ariho niryo shingiro Imana yageraho imukorera ibindi, umwuka duhumeka ni uw’igiciro, Ni ishimwe rihagarariye ayandi. Ibitangaza byose ikorera umuntu , ibikorera umuntu ugihumeka,...."

Yunzemo ati " Imana ntabwo nyirebera mu bizaza ahubwo nyirebera mu byahise. Dukwiriye kureba kure aho yadukuye no kuba tukiri bazima si ku bwacu. Ibyo ubwabyo ni ishimwe rikomeye. Buri wese namusaba gusoma Zaburi 150."

Tariki 22 Kanama 2015 nibwo Thacien Titus yarushinze na Mukamana Christine. Ubu bamaze kubyarana abana 2.

Thacien Titus avuga ko gushaka umugore ari kimwe mu byamufashije gukomeza gutera intambwe ihamye mu buhanzi bwe.

Ati " Gushaka byayongere imigisha mu buzima bwose...nabonye umujyanama dushyira hamwe, untera imbaraga, uwo twuzuzanya...byazamuye iterambere muri rusange,...no mu buryo bw’umwuka byongereye igihe cyo kubana n’Imana , nayo iri mu mpamvu yo gushimira Imana."

Thacien Titus amaze imyaka isaga 9 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Thacien Titus yamenyakanye ubwo yaririmbaga indirimbo zinyuranye ariko cyane cyane iyo yise ‘Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimira’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    hello brother imana iguhe umugisha nkunda indirimbo zawe

    - 21/12/2019 - 10:59
Tanga Igitekerezo