MU MAFOTO: Gentil Misigaro mu muhango wo gusaba Mugiraneza Rhoda

Gentil Misigaro umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasezeranye na Mugiraneza Rhoda kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019. Uyu muhango wabanjirijwe n’ibirori byo gusaba no gukwa byabereye ku i Rebero muri Heaven Garden.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye ku Kicukiro mu rusengero rwa New Life Bible Church rwari rwatijwe Restoration Church iyoborwa na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu. Bahitabaje kubera ko ari hafi y’ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa, n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.

Gentil ni mubyara wa Adrien Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana ndetse ni nawe wari umugaragiye ubwo yasezeranaga kubana akaramata n’umukunzi we.

Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.

Gentil amaze imyaka igera kuri 15 aba muri Canada. Mbere yo gukora ubukwe, tariki 10 Werurwe 2019 nibwo yari yakoreye igitaramo muri Camp Kigali yise ’Hari imbaraga Rwanda Tour’. Iki gitaramo cyaje gikurikira ibindi bitandukanye yakoreye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Misigaro Gentil ni Producer akaba n’Umwalimu w’umuziki aho atuye mu gihugu cya Canada.

Yigisha umuziki muri Canada ndetse nibyo yize muri Classical & Contemporary Music. Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leta n’ayigenga ndetse kugeza ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga.

AKURIKIRA NI AMAFOTO Y’UMUHANGO WO GUSABA NO GUKWA:

Gentil Misigaro ategereje umugeni we

Adrien Misigaro niwe wari umugaragiye mu bukwe bwe

Mugiraneza Rhoda asanganira umukunzi we

PHOTO: PAX/ Push Studio

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo