Don Moen yashimye u Rwanda n’abarutuye mbere yo kubataramira

Umuhanzi akaba n’umuramyi w’icyamamare Don Moen yishimiye kuza mu Rwanda, ashimira abarutuye ko ari bantu beza. Uyu muramyi azataramira i Kigali kuri iki Cyumweru mu gitaramo cya ‘MTN Kigali Praise Fest ’.

Ubwo yari akiva ku kibuga cy’indege, Don Moen wageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yahise yerekeza Park Inn, aho yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Don Moen yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda bwa mbere ku ruhare rwa MTN ifatanyije na RG-Consult bateguye igitaramo.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba ngeze mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere, ndashimira RG-Consult na MTN bakoranye kugeza nje gutaramira mu Rwanda. Hari hashize igihe kinini ariko uyu munsi ngize amahirwe yo gutarama muri ‘MTN Kigali Praise Fest.”

Yakomeje agira ati “ Nahuye n’abanyarwanda ahantu hatandukanye, kandi ni beza. Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bafite igihugu cyiza. Ntabwo ariko nabitekerezaga, nabonye amazu meza ndetse n’indabo nziza. Nizeye ko abantu nabonye n’abandi bazambera inshuti nziza. Ndashimira abanyarwanda ko bakomeje kunsengera kandi nanjye aho ndi ndabazirikana mu masengesho yanjye. Imana izaca inzira ndabizera.”

Don Moen umaze imyaka isaga 35 akorera Imana, yavuze ko kandi mu byamufashije kubigeraho harimo umugore we, abana be uko ari batanu, umushumba we n’abo basanzwe bakorana, ibi byiyongera ku muhamagaro w’Imana afite.

Uyu muhanzi avuga ko mu byo azi ku Rwanda harimo kuba na we yarababajwe cyane na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Don Moen yagize ati “U Rwanda rwanyuze mu bihe bitoroshye harimo Genocide yankomerekeje umutima, ndetse n’iyo mbitekerejeho ndababara. Ariko ndabona igihugu cyiza gitera imbere n’abantu beza. Ibi ni ibyerekana y’uko Imana ikura kure igahindura amateka y’umuntu.”

Ku ruhande rwa MTN, Phanny Wibabara ushinzwe gutegura ibikorwa muri iyi sosiyete, yavuze ko bamaze amezi menshi bategura iki gitaramo, aho MTN yiyemeje gufatanya na RG Consult kugira ngo babashe kuzana mu Rwanda umuhanzi Don Moen.

Agaruka ku mpamvu yatumye bafatanya na RG Consult, Phanny Wibabara yagize ati:” Ni uko twari duhuje umugambo. Umugambi wo kugera ku banyarwanda benshi, umugambi wo kugira ngo tubashe kugeza ibikorwa byacu kuri mwe ndetse no gufasha abanyarwanda gusoza umwaka no gutangira undi bashima Imana.”

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo Don Moen azakorera igitaramo mu Rwanda, igitarambo kizaririmbwamo kandi na Israel Mbonyi.

‘MTN Kigali Praise Fest’ izabera muri Camp Kigali Kigali guhera saa kumi z’umugoroba. Imiryango izafungurwa saa munani z’amanywa. Kwinjira bizaba ari 12.000 FRW, 25.000 FRW na 250.000 FRW.

Don Moen afite imyaka 68. Amaze imyaka igera kuri 35 ari umuhanzi. Azwi mu ndirimbo nyinshi zamenyakanye cyane nka ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’ n’izindi.

Umuhanzi Don Moen yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ubwo yari ageze i Kigali

Israel Mbonyi uzaririmba mu gitaramo cya ‘MTN Kigali Praise Fest’

Phanny Wibabara ushinzwe gutegura ibikorwa muri MTN Rwanda

Alain Numa na we akora muri MTN

Remy ukuriye RG Consult

PHOTO:Hardi Uwihanganye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo