Abahanzikazi ba Gospel bagiye gutangiza ikiganiro cy’ivugabutumwa n’Ubujyanama

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibumbiye mu itsinda Ijwi Family Group bagiye gutangiza ikiganiro cy’ivugabutumwa ndetse n’ubundi bujyanama buzajya bugaruka ku kubaka umuryango nyarwanda.

Ijwi Tea Time ni ikiganiro kizajya kinyuzwa kuri channel yabo ya Youtube. Episode ya mbere izaba yibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge kuko ngo basanze ari kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda nkuko byemejwe na Tonzi, na we uri mu bagize iri tsinda.

Ati " Ni ikiganiro kigamije ivugabutumwa no ukugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda. Mu gutangira, twaricaye tureba kimwe mu bintu byaba bihangayikishije igihugu, dusanga ibiyobyabwenge nabyo birimo. Nta muryango ushobora gusanga udafite icyo kibazo. Nicyo twahisemo kubanza kwibandaho , babantu byabase bakabasha kuhabonera inama kuko usanga hari abantu batagira ababagira inama, abadafite imiryango ariko nibura nakurikira ijwi Tea Time azajya ahakura inama."

Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima muri 2016 mu gihugu cyose bwerekanye ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 34 rwanyoye ibiyobyabwenge inshuro imwe cyangwa nyinshi.

Iyi ministeri yatangaje ko iyi mibare iteye impungenge kuko yugarije igice kinini cy’Abanyarwanda dore ko abasaga 55% ari urubyiruko.

Mu mpamvu zivugwa ko zituma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, ku isonga haza imibanire mibi mu miryango ndetse n’ubujiji bwa bamwe mu babyeyi.

Tonzi avuga ko umusanzu wabo bashaka kuwutanga bagendeye ko iki kibazo cyugarije cyane urubyiruko kandi arizo mbaraga z’igihugu. Avuga ko bazajya bagira n’igihe cyo kujya mu bigo by’amashuri, mu nsengero n’ahandi nko mu kigo cya Iwawa bakaganira n’urubyiruko.

Ijwi Family ni umuryango wagutse ariko wiganjemo cyane abahanzikazi baririmba indirimbo za Gospel. Abahanzi bawurimo harimo Uwitonze Clementine (Tonzi ), Assoumpta Muganwa, Natukunda Poche, Rachel Rwibasira, Karen Uwera , Jackie Mugabo na Phanny Wibabara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo