MU MAFOTO, Uko byari byifashe mu isozwa rya Duathlon De Kigali

Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda ririshimira uko uyu mwaka amarushanwa yagenze rikemeza ko umwaka utaha uyu mukino uzagezwa mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 nibwo habaye isiganwa rya Duathlon risoza umwaka wa 2018 muri triathlon. Ryabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Kigali Convetion Center. Abasiganwa bahagurukiraga kuri Convetion Center bagakatira kuri Petit Stade i Remera.

K’ubwamahirwe make iri siganwa ntiryabashije kurangira kubera ko amasaha yageze isiganwa ritarangira bikaba ngombwa ko ibinyabiziga bisubira mu muhanda isiganwa ritarangira bahitamo ko ryahagara bitaza guteza impanuka.

Mbaraga Alexis , Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda wari witabiriye iri siganwa yavuze ko muri rusange umwaka wagenze neza ariko hakaba hari ibyo bagishyira ku murongo mu rwego rwo kunoza uyu mukino no kuwumenyekanisha mu Rwanda

Yagize ati " Umwaka wagenze neza nkuko twabyifuzaga dufatanyije n’ abafatanya bikorwa bacu. Umukino wa Triathlon ni umikino ukiri mushya ariko uyu mwaka utandukanye n’umwaka ushize turi kugenda dushyira ibintu ku murongo haba amategeko n’ibindi kandi n’ ubwitabire bwariyongereye cyane. Uko umunsu uza niko hagenda hiyongeraho abandi bantu ndetse harimo n’abanyamahanga benshi bakunda uyu mukino.

Nta mpanuka yabaye uyu munsi byagenze neza uyu mwaka ku rwego rwabakinnyi babonye ko hakiri byinshi byo kwiga natwe ni ikituraje ishinga ni gukora byinshi kuko hari ibyo tutaramenya."

Yunzemo ati " Uyu mwaka utaha icyo tugiye gukora, turatangira kujya mu turere dutandukanye. Nubwo amagare ya siporo asazwe ataraboneka mu turere bazakoresha aya magare asazwe bakoresha imirimo ya buri munsi kugirango wa muturage usanzwe yitwarira ibirayi yíbone muri uyu mukino rya gare rye arikoreshe.

Ntabwo hazabaho intera ndende ariko bazajya basiganwa kuko ni umukino udasaba byinsi urumva ko ari umukino uryoshye niyo mpamvu dushaka ko uyu mukino ugera mu turere dushoboka."

Mbaraga Alexis yakomeje avuga ko impamvu isiganwa ryo kuri iki Cyumweru ritarangiye ari uko birinze ko habaho impanuka bityo bahemba amakipe yose yari yiyandikishije.

Ati " Uyu munsi abasiganwa ntago babashije kurangiza isiganwa kubera hari hajemo abayobozi bityo amasaha yadufashe isiganwa rikirimo ibinyabiziga bijya mu muhanda rero twirinze ko haba impanuka bityo duhitamo kurihagarika.

Amakipe y’itabiriye yose twayahembye kuko ntiwahemba umukinnyi atarangije ntago byaba ari byiza gusa twahembye ikipe yose yari yiyandikishije. Ikigendanye n’ibikoresho byifashishwa muri iri rushanwa hari federasiyo mpuzamahanga yatwemereye amagare yajya yifashishwa muri uyu mukino tukaba twizeye ko aya magare bitarenze mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha aya magare azaba yahageze."

Isiganwa rya Duathlon haba hakubiyemo imikino 2 : Abasiganwa biruka n’amaguru nyuma bagasigwana no ku igare naho triatlon ho baroga, bagasiganwa ku maguru bakanasiganwa ku igare. Umukino wa Triathlon wageze mu Rwanda mu 2014.

Abarushanwa babanje icyiciro cyo gusiganwa ku magare

Mbaraga Alexis , Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda na we aba asiganwa n’abandi

Bizimana Festus, Visi perezida muri komite Olempike na we yari yitabiriye isiganwa ryo ku Cyumweru

Abarushanwa ubwo bari bageze mu cyiciro cya 2 cyo kwiruka n’amaguru

Amakipe yose yitabiriye yahawe ibihembo

PHOTO:UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo