Ubudage:Imyenda ya ‘Made in Rwanda’ yishimiwe cyane n’Abadagekazi- AMAFOTO

Nyuma y’uko Murorunkwere Sandrine uhanga imideli agaragarije ubuhanga muri iserukiramuco ryitwa Afrika Karibik, yongeye gutumirwa kwerekana imideli ye ikoze mu bitenge, yishimirwa cyane n’abakobwa ndetse n’abagore bo mu Budage.

Murorunkwere Sandrine ni umunyarwandakazi usanzwe uba mu Budage muri Augsburg . Ahanga imideli inyuranye cyane cyane yibanze ku bitenge.

Ku itariki 23 Nyakanga 2017 nibwo yitabiriye imurika ry’imideli ryabereye mu gace ka Tutzig mu Budage. Ni imurika yari yatumiwemo na Christine Adler, usanzwe uzobereye mu bikorwa byo kumurika imideli. Adler yatumiye Murorunkwere nyuma y’uko abonye ubuhanga bwe mu kumurika imideli ubwo yambikaga abanyamideli mu iserukiramuco ryitwa Afrika Karibik ryabaye ku itariki ya 1 kugeza tariki 5 Kamena 2017, mu gace ka Starnberg mu Budage.

I Tutzig Murorunkwere yambitse abanyamideli b’Abadagekazi, baba aribo bamurika imideli ahanga, abantu barayishimira ndetse iranagurwa cyane.

Aganira na Rwandamagazine.com, Murorunkwere yavuze ko yishimiye uburyo Abadage n’abandi bitabira amaserukiramuco ajyamo bishimira imyenda ahanga ndetse ngo azakomeza gukora ibyiza ahesha ishema u Rwanda.

Ati " Ubushize barayishimiye cyane n’i Tutzig nabwo barabyishimiye cyane numva birandenze ndetse bansaba ko nazongera kumurika murindi serukiramuco rikomeye. Nkomeje gushyira imbaraga mu gukora ibyiza kugira ngo nerekane ko no mu Rwanda dufite impano yo guhanga imideli myiza, nkomeze gushimangira gahunda ya ‘Made in Rwanda’."

Murorunkwere yakomeje avuga ko azakomeza kwitabira amamurikagurisha atandukanye ndetse n’amaserukiramuco abera mu Budage, amurika ndetse anagaragaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda n’ubudasa bw’umuco nyarwanda.

Murorunkwere Sandrine hamwe n’umwe mu banyamideli bamufashije kumurika imideli ahanga

Bishimiye iyi mideli ikoze mu bitenge baranayigura

INKURU BIJYANYE:

Imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ yarishimiwe mu iserukiramuco ryo mu Budage -AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo